Umukinyi Hakizimana Muhadjiri yasavye imbabazi


Umukinyi Hakizimana Muhadjiri yasavye imbabazi nyuma y’uko yabaye intandaro y’imvururu hagati y’abakinnyi b’Amavubi na Sudan.

Wari umukino wa kabiri wabarwaga nk’aho wakiriwe na Sudan n’ubwo wabereye i Nyamirambo, aho warangiye u Rwanda rutsinze 1-0 cyatsinzwe na Gerard Bi Gou Gohou.

Uwari umukino wa gicuti hagati y’ikipe y’igihugu Amavubi na Sudan wasojwe n’imirwano hagati y’impande zombi, biturutse kuri Hakizimana Muhadjiri wakiniwe nabi nawe agashaka kwihorera.

Gerard Gohou yatsindiye Amavubi

Iyi mirwano yatangiye ubwo haburaga amasegonda make ngo umusifuzi Ishimwe Claude asoze umukino, aribwo Muhadjiri yakiniwe nabi na Yagub Mohamed aho Cucyuri yahise asoza umukino.

Umukino ukirangira Muhadjiri yahise atera umutwe Yagub mu mugongo, uyu Yagub ahindukiye Muhadjiri amwongera umugeri ari naho imirwano yahise itangirira abakinnyi ba Sudan basatira ab’u Rwanda.

Ibi byaje kubyara imirwano ikaze kugeza n’ubwo n’abapolisi binjira mu kibuga baje gukina ariko naho bikabanza kugorana dore ko bakomeje kujya babacika bakatakana, aho abakinnyi ba Sudan bari barubiye.

Nyuma y’ibi imirwano yaje guhoshwa abakinnyi berekeza mu rwambariro. Bivugwa ko mukino ubanza abakinnyi ba Sudan batashimishijwe n’amafiyeri Hakizimana Muhadjiri yakoraga mu kibuga, ndetse ngo bagiye bamwihaniza kenshi bamubwira ko yakina umupira akareka gukora ibyo bitaga kubasuzuguza.

Nyuma y’ibi byose Hakizimana Muhadjiri yagiye ku rukuta rwe rwa twitter asaba imbabazi abanyarwanda n’abanya-Sudan kubera imyitwarire itari myiza yagaragaje muri uyu mukino.

Muhadjiri yagize ati:”Ndasaba imbabazi ku myitwarire itari myiza nagaragaje ubwo twari tumaze gutsinda Sudan kuri uyu wa Gatandatu. Nitwaye nabi ku mukinnyi wari umaze kunkinira nabi. Ndasaba imbabazi abanyarwanda bose, abakinnyi ba Sudan ndetse by’umwihariko abakiri bato mbabwira ko bitazongera.”


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *